Ibikubiyemo
< Ingingo zose
Gucapa

Gufungura konti muri SmartBiz System

Ukoresha sisiteme ya SmartBiz agomba kuba afite konti muri iyi sisiteme, Ashobora kuyihabwa n’ ubuyobozi bwa sisiteme cyangwa akayifungura nk’ umuturage. Komeza usome ahakurikira kugirango umenye uko wa kwifungurira konti.

Kugirango ufungure konti muri sisiteme SmartBiz, Sura urubuga rwa murandasi kuri telefone yawe cyangwa mudasobwa ukoresheje (Google Chrome, FireFox, Opera, Phonix) maze ujye aho bashakishiriza wandikemo “LTGS SmartBiz System” maze wemeze kugirango ubone ibisubizo.


Ukimara kubona ibisubizo bya Murandasi, Emeza kuri LTGS SmartBiz System | Ahabanza maze ukomeze,
iyo umaze kuhemeza uzagezwa kuri paji igusaba kwinjira muri sisiteme, ariko kuko uzaba urimo kwiyandikisha/gufungura konti ntabwo uzagerageza kwinjira, Ahubwo uzakanda ahanditse “Iyandikishe

Iyo wemeje kuri Iyandikishe haza ifishi irimo amakuru yerekeye umwirondoro wawe kugirango uyuzuzemo, mu rwego rwo gufungura konti nshya iri mu mazina yawe ndetse n’ indangamuntu yawe.

Ukimara kubona iyo fomu, usabwa kuzuza amakuru yose neza kandi ugakoresha amakuru y’ ukuri kugirango konti yawe izabashe gukoreshwa ihura n’ umwirondoro wawe nyakuri.

Bimwe mu byo usabwa kuzuza kuri iyi fomu; bigizwe n’ amakuru bwite y’ umuntu akurikira;

  1. Amazina yawe yose (Urugero; KANYANGE Yvonne )
  2. Nimero y’ Indangamuntu yawe (Indangamuntu igomba kuba igizwe n’ imibare 16)
  3. Adiresi ya imeri yawe (Imeri igomba kuba mu nyuguti ntoya; Urugero: example@gmail.com )
  4. Nimero ya Telefone yawe (Nimero ya telefone igomba kuba imibare 10; Urugero; 07xxxxxxx)
  5. Umubare w’ Ibanga ugomba kuba imibare itanu gusa (5), Wandikwa inshuro ebyiri kuri (Injiza Umubare w’ Ibanga Mushya ndetse no kuri Emeza Umubare w’ Ibanga Mushya )

Iyo umaze kuzuza amakuru yose yasabwe uhita wemeza kuri buto yanditseho “Fungura Konti” iyo konti ikozwe neza sisiteme ihita igusubiza gutya; “Iyandikisha ryawe ryakozwe neza! Ushobora noneho kwinjira.” Ubu konti yawe iba yamaze kujyaho uhita ukanda ahanditse ngo “Subira ku Kwinjira

Sisiteme