Ibikubiyemo
< Ingingo zose
Gucapa

Kwishyura Dosiye ya OSC Ukoresheje Webcash

Serivisi za One Stop Center zishyurwa binyuze mu miyoboro y’ubwishyu igera kuri itatu, harimo gukoresha Webcash Pay cyangwa ImboniPay, ImboniEzzy Pay, uwishyura ahitamo gukoresha uburyo bumunogeye, gusa kugeza ubu umuyoboro ukoreshwa ni Webcash Pay mugihe indi miyoboro itari yatangira gukoreshwa mu buryo rusange bwatuma buri wese abasha kubigeraho.

Kugirango ubashe kwishyura dosiye yawe unyura muri sisiteme kuri paji usangaho ama dosiye yawe yasabwe kwishyura cyangwa mugihe wahawe imeri igusaba kwishyura.

Ubutumwa bwose yaba ubwo kwishyura, kwemeza dosiye, gukosora dosiye bwose bwoherezwa na Sisiteme “LTGS SmartBiz System” nk’Izina ryuwohereje ubutumwa ndetse na imeri notification@lfsg.co.rw

Ibijyanye n’amakuru yerekeye ubwishyu uya menyeshwa mu butumwa uhabwa kuri imeri, imeri bwoherezwaho niyiba yakoreshejwe muri dosiye isaba, ahandi ubona amakuru ni igihe uri muri konti yawe yaba iy’umuturage cyangwa iya agenti.

Mu gihe ari konti y’umu agenti, winjira muri konti yawe maze ukajye ku bikorwa byigenzi ugahitamo ahanditse “Kwishyura Dosiye” hanyuma bakakugeza kuri paji ibonekaho dosiye zose zigomba kwishyurwa.

Umu turage cyangwa umu agenti kandi ashobora no kujya ku rubuga rwa serivisi zose maze ahabanza harimo ibikorwa by’ingenzi akemeza kuri “Pay My Bills” hanyuma bakakugeza kuri paji ibonekaho dosiye zose zigomba kwishyurwa.

Iyo umaze kugera kuri paji usangaho urutonde rwa dosiye zigomba kwishyurwa, ureba nimero ya dosiye n’izina rya serivisi wasabye hanyuma ukajya kuri icon iri hagati mu zindi icon ifite ibara ry’umuhondo, niho wemeza kugirango wishyure dosiye yawe.

Iyo umaze kwemezaho kugirango wishyure; hahaza ishusho igaragara hejuru irimo uburyo bugera kuri bune bwo wahitamo mugihe ushaka kwishyura burimo; Bank Transfer, MTN Momo Pay, Airtel Money, Free Momo Transfer, hanyuma ugahita uburyo bukunogeye, gusa uburyo bwihuse kandi bumenyerewe ni MTN Momo Pay, wemezaho.

Mugihe uhisemo uburyo ubwaribwo bwose, baguha amabwiriza yo kwishyura ndetse ukanerekwa umubare w’amafaranga usabwa kwishyura, nkuko twahisemo MTN Momo Pay bagusaba gukurikiza amabwiriza yo guhamagara *182*8*1*012027# ni uburyo busanzwe bukoreshwa mu kwishyura na Momo Pay bityo usuzuma neza ko Code ari 012027, ndetse ukandikamo umubare w’amafaranga usabwa hanyuma ukishyura amafaranga akajya kuri LOYAL TECHNOLOGY AND GOVERNMENT, Iyo usoje kwishyura mu butumwa bugufi uhabwa naho wishyuriye (M-Money), haba harimo imibare ariyo TxId niyo usabwa gutanga aho bagusaba “Enter Transaction Reference:”

Iyo umaze gufata iyi mibare ariyo TxId cyangwa Transaction ID uyandika aho bakubaza Enter Transaction Reference, maze ukemeza kuri “Finish” iyo ubwishyu bwawe bwakozwe neza kandi nkuko sisiteme ibisaba.


bill yawe cyangwa dosiye yawe ihita ishyikirizwa umukozi ushinzwe kuyitunganya. Mugihe bill yawe igiye ku miterere ya Waiting Verfication ushobora gutegereza hagati y’iminota 2 kugeza ku minota itanu kugirango sisiteme iyabone, iyo birenzeho ushobora kwandika ku rubuga rw’ubufasha usaba ko bemeza ubwishyu bwawe.

Niba bill cyangwa dosiye yawe iri ku miterere ya Payment Failed bishobora kuba byaterwa nuko watanze Transaction ID (Nimero y’igikorwa itariyo) cyangwa watanze andi makuru yerekeye ubwishyu ariko atariyo,
kugirango Bill yawe yongere gusubizwa kugihe wandikira ishami ry’imari kuri finance@lfsg.co.rw usaba ko amakuru ari kuri bill akurwamo igasubizwa kugihe, yaba yishyuwe ugasaba ko basuzuma ubwishyu.

Mugihe bill yawe yarengeje igihe cyo kwishyura Payment Overdue kandi washakaga kuyishyura usaba ubufasha ku rubuga usaba ko bill yawe yakongererwa igihe cyo kwishyura, hanyuma ikongererwa itariki yo kuba ya kwishyura.


Iyo ushaka kureba amakuru yerekeye bill yawe ndetse no kubona inyemezabwishyu usubira kuri paji iriho urutonde rwa dosiye zisabwa kwishyura maze ukareba kuri icon ziri aho dosiye isoreje;

Icon yambere y’ibara ry’ ubururu, iyo wemejeho sisiteme ihita iguha amakuru yose arambuye yerekeye bill yawe ndetse n’ubwishyu bwakoze,

Kuri icon ya kabiri ya iri mw’ibara ry’umukara, wemezaho hanyuma sisiteme ikaguha inyemezabwishyu ijyanye n’imiterere y’ubwishyu bwakoze.

Sisiteme